![]() ![]() ![]() U Rwanda ntirukozwa ibyo kohereza abo Barundi Muri Gicurasi uyu mwaka, abantu barenga 30 barimo abasirikare, abanyapolitike, abanyamakuru, abo muri sosiyete sivile n’uwari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, byatangajwe ko bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ikirenga mu Burundi bahamijwe kugira uruhare muri Coup d’état yapfubye mu 2015.Ība, bose baba hanze y’u Burundi, barezwe kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 no kwangiza ibya rubanda. ![]() U Burundi busaba ko u Rwanda rwabwoherereza abantu baruhungiyemo bafatanyije na Gen Maj Godefroid Niyombare mu gushaka guhirika ubutegetsi. Mu bitarajya mu bikorwa, Niyubahwe yavuze ko igihugu cye cyasabye u Rwanda ko rwatanga Abarundi “basanzwe bari mu Rwanda bashinjwa ko bagerageje gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi”.Īti “Icyo ntikirashyirwa mu ngiro ari na cyo gituma imipaka itarafungurwa.” Ku bw’ibyo rero, ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda hari ibimaze kujya mu bikorwa n’ibindi biri kujya mu bikorwa nko gucyura impunzi.” Ibi ariko u Burundi ntibubikozwa kuko Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe, yavuze ko kuba u Rwanda rutarashyira mu bikorwa ibyo rwasabwe, bituma u Burundi na bwo bukomeza gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi.Īti “Impamvu zatumye iyo mipaka ifungwa si zimwe hari ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda kandi iyo mipaka yafunzwe kuva ubwo habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi. U Rwanda rwarabimanye,gusa rukizeza u Burundi ko rudashobora kwemera ko bifashisha ubutaka bwarwo ngo baruhungabanye. U Rwanda rwo rwavuze ko rudashobora kubohereza mu Burundi kuko ngo byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga gutanga impunzi,ariko Burundi yo ikavuga ko atari impunzi ahubwo ari abakoze ibyaha bashakishwa n’inkiko za Repubulika y’u Burundi. Hashize igihe u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari perezida w’u Burundi.īyageze n’aho Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi avuga ko igihugu cye kigiye kwifashisha amahanga kugira ngo agire uruhare mu kotsa u Rwanda igitutu ngo rwohereze abo bantu. Guverinoma y’u Burundi iracyatsimbaraye ku mwanzuro yafashe usaba iy’u Rwanda kohereza abakekwaho kugira uruhare muri “Coup d’état” yari igamije guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza mu 2015 u Rwanda rubitse. ![]()
0 Comments
Leave a Reply. |
AuthorWrite something about yourself. No need to be fancy, just an overview. ArchivesCategories |